Abana bavutse ku bangavu bo mu murenge wa Gashari, Akarere ka Karongi bashyikirijwe ibikoresho

Read Time:47 Second

Kuri uyu wa gatatu 03/11/2021, Umuryango Humuriza Tamar Foundation wakomeje igikorwa cyo gushyigikira abana bavutse ku bangavu mu murenge wa Gashari akarere ka Karongi.

Muri uyu murenge, HTF yatoranije abana bagera ku 100 babyawe n’abakobwa b’abangavu kandi bakiba iwabo ndetse harimo n’abatari bujuje imyaka y’ubukure.

Intego y’iki gikorwa no ukwereka aba bana urukundo, no kubashyigikira tubaha ibikoresho by’ishuri kugira ngo nabo babashe kujya kwiga badafite ipfunwe mu bandi bana

Abana bahawe ibikoresho bari kumwe n’ababyeyi babo.

Mu bikoresho byahawe aba bana harimo igikapu, amakaye ndetse n’amakaramu. ibi bikaba byahabwaga abana batangiye kwiga. Naho abakiri bato bataratangira ishuri bagenewe ibikoresho by’isuku birimo isabune n’amavuta yo kwisiga.

Umwana wahawe ibikoresho ari kumwe na mama we

Abana bahawe ibikoresho ndetse n’ababyeyi babo, bashimiye Humuriza Tamar Foundation kubaba hafi, kubereka urukundo ndetse no gufasha abana babo kubona ibikoresho by’ishuri kuko ubundi bajyaga kwiga bafite ipfunwe kubera kutagira ibikoresho by’ishuri nk’abandi bana.

Umwe mu bagize HTF ashyikiriza umwana ibikoresho
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %
Previous post Humuriza Tamar Foundation donated school and hygienic materials to 200 children in Mushishiro Sector
Next post Teen mothers supported by Humuriza Tamar Foundation